ITANGAZO RIGENEWE ABASHAKA KWIGA IMYUGA MU GIHE GITO

BINYUZE MU NKUNGA Y’ IKIGEGA SDF ( SKILLS DEVELOPMENT FUND)

Ubuyobozi bw’ Ishuri rya Hanika Anglican Integrated Polytechnics , binyuze mu nkunga y’ ikigega SDF (Skills Development Fund) turamenyesha ababyifuza bose ko tugiye gutangira kwandika abifuza kwiga umwuga w’ ikoranabuhanga rya mudasobwa (Digital Skills) mu gihe kingana n’ amezi atandatu (6). "Kwiga ni ubuntu". Kwiyandikisha bikorerwa ku kicaro cy’ ishuri riherereye mu karere ka Nyanza umurenge wa Busasamana, Akagali ka Kavumu, umudugudu wa Gihisi B Ku i Hanika.

kwiyandikisha bizatangira taliki ya 13/05/2022 kugeza taliki ya 21/05/2022 mu masaha y’ akazi kuva kuwa mbere kugeza kuwa gatanu kandi kwiyandikisha ni ubuntu.

Uwiyandikisha arasabwa kuba yujuje ibi bikurikira:

*Kuba afite indangamuntu cyangwa Pasiporo
*Kuba afite imyaka kuva kuri 16-35
*Kuba yarize nibura icyiciro rusange cy’ amashuri yisumbuye ( Tronc commun), yararangije amashuri yisumbuye cyangwa kaminuza akaba afite ubumenyi kw’ ikoranabuhanga.
*Icyemezo cy’ amashuri yize
*Kuba atarigeze ahabwa amahugurwa ya SDF
*Kuba afite imyico n’ imyifatire myiza
*Kubahiriza amategeko n’ amabwiriza ya Hanika AIP
*Kuba yiteguye guhita atangira amasomo.




Abifuza kwiga uyu mwuga turabasaba kwihutira kwiyandikisha kandi nyuma yo kurangiza kwiga hazabaho ikizamini uzatsinda akazahabwa Certificate yemewe n’ ikigo cy’ igihugu gishinzwe Tekenike n’ ubumenyingiro ( RTB). Turashishikariza by’ umwihariko abagore n’ abakobwa kwitabira iyi gahunda.

Kubindi bisobanuro wahamagara kuri 0788534664/0788466724 cyangwa ukatwandikira kuri info@hanikaaip.ac.rw